Indyoheshabirayi(24) :

Nko mu mashoka inkono nkayeza!»
Mutegancuro abwira Katabarwa,
Ati : «ifite aho yandutiye ibitari yo !
Uyimaze itera umunwa uburyohe,
Ibyo ukabigendera bigatinda!»

Undi ati «nagira ngo ntiwabibonye!
Cyane cyane iyo ugize Imana,
Mu rugo bose bakayinena,
Ukayibumbaho uri rukumbi !»
Na we Kanubana ubwe arashega

Agira Munyaneza w'i Buyaga :
Ati «enda dukomeze turohe mu nda :
Dore Muganga aributuvure !»
Undi ati «Muganga uyu w'umuzungu !
Yandusha ubuhanga bw' ibindi,

Naho ureke ubw'ivutu rinyarwanda!
Aho nacumbitse mu baturage,
Naratatishije sinahubutse :
Ibigega byaho ni bitatu bishya,
Imisoto nayimenyereye kera !»

Na we Ruhorahoza ngo ayihage,
Inda ye imusagukira mu menyo!
Agira Butare uyu Godifiridi,
Ati«iyi ko ari uburiza turoyeho,
Izo mu ishyamba birutanwa bite ?»

Undi ati «iy'ishyamba ibuzemo itoto
Igira n'umwuka nk' uw'impongo!
Imibi yakwaganya wahaze,
Ukabona utuze urushyambashyamba!»
Undi ati «enda kora aha ubivuze neza

Iyi yanjyanye agatima kose !»
Na we Fideli wo mu Bunyambo,
Ahaza abangamiwe mu maso,
Ari iby'umuhima ukunda injome,
Akanga kwica inka ze amabere, .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Indyoheshabirayi(25)


Urundi rutonde
Urukumbuzi rwa Sekarama (1) :
Intege z'ubusaza za Sekarama :
Nugururiye Inyange (1) :
Sekarama asaba umwambaro :
Marebe atemba amaribori (1) :
Nyambo iruta ibigarama (1) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (1) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (1) :
Naje kubika u Burundi (1) :
Umunyamerwe (1) :
Naje kubara inkuru (1) :
Indyoheshabirayi (1) :
Ibyiruka rya Maheru (1) :
Iriburiro ku bisigo :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 1 :
Indyoheshabirayi (2) :
Indyoheshabirayi (3) :
Indyoheshabirayi (4) :
Indyoheshabirayi (5) :
Indyoheshabirayi (6) :
Indyoheshabirayi (7) :
Indyoheshabirayi (8) :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 2 :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 3 :
Marebe atemba amaribori (2) :
Marebe atemba amaribori (3) :
Marebe atemba amaribori (4) :
Marebe atemba amaribori (5) :
Marebe atemba amaribori (6) :
Marebe atemba amaribori (7) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (2) :
Naje kubara inkuru (2) :
Naje kubara inkuru (3) :
Naje kubara inkuru (4) :
Naje kubika u Burundi (2) :
Naje kubika u Burundi (3) :
Naje kubika u Burundi (4) :
Naje kubika u Burundi (5) :
Ibyiruka rya Maheru (2) :
Ibyiruka rya Maheru (3) :
Ibyiruka rya Maheru (4) :
Ibyiruka rya Maheru (5) :
Ibyiruka rya Maheru (6) :
Ibyiruka rya Maheru (7) :
Ibyiruka rya Maheru (8) :
Ibyiruka rya Maheru(11) :
Ibyiruka rya Maheru (9) :
Ibyiruka rya Maheru(10) :
Ibyiruka rya Maheru(12) :
Indyoheshabirayi (9) :
Indyoheshabirayi(10) :
Indyoheshabirayi(11) :
Indyoheshabirayi(12) :
Indyoheshabirayi(13) :
Indyoheshabirayi(14) :
Indyoheshabirayi(15) :
Indyoheshabirayi(16) :
Indyoheshabirayi(17) :
Indyoheshabirayi(18) :
Indyoheshabirayi(19) :
Indyoheshabirayi(20) :
Indyoheshabirayi(21) :
Indyoheshabirayi(22) :
Indyoheshabirayi(23) :
Indyoheshabirayi(24) :
Indyoheshabirayi(25) :
Indyoheshabirayi(26) :
Indyoheshabirayi(27) :
Indyoheshabirayi(28) :
Indyoheshabirayi(29) :
Nugururiye Inyange (2) :
Nugururiye Inyange (3) :
Nyambo iruta ibigarama (2) :
Nyambo iruta ibigarama (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (2) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (4) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (5) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (6) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (7) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (8) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (9) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(10) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(11) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(12) :
Umunyamerwe (2) :
Urukumbuzi rwa Sekarama (2) :